Print

Umuraperi P FLA yasabye ikintu gikomeye Shaddy Boo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 June 2019 Yasuwe: 3021

Murerwa Amani uzwi cyane nka P Fla yabwiye Afrimax ko akunda Shaddy Boo kubera ukuntu yihangiye umurimo mu gukoresha imbuga nkoranyambaga atari ukubikora yishimisha ndetse amusaba ko yazamuzamura akajya mu mashusho y’indirimbo ye.

Yagize ati “Njyewe umu slay Queen nzi mu Rwanda ni umwe, Shadia [Shaddy Boo].Ntabwo tuziranye ariko ndi umufana we.Mukundira ko akora ibye atitaye kubyo abantu bamuvugaho kandi abikora agamije kwinjiza amafaranga ntabwo abikora yishimisha.Yibeshejeho neza.

Ikintu kimwe namusaba,wazambabariye umunsi umwe nimfata phone nkakubwira nti “Mummy wambabariye basi ukareba ukuntu unkinira nanjye ngahitinga.Unkinire uze mu ka video basi nifotore niki niki.Nicyo nifuza.”

P Fla yavuze ko mu minsi ishize yagiranye amakimbirane na Mariva uzwi mu gukora Video ariko yamusabye imbabazi amubwira ko ari umuhanga yamukenera.

P Fla yavuze ko Ama G atigeze akora injyana ya Hip Hop ahubwo ngo amuziho ko afite impano 2 iyo gusetsa no gukora za frigo,amusaba ko yava mu muziki akaziyoboka.




P FLA yinginze Shaddy Boo ngo azagaragare mu mashusho y’indirimbo ye imwe


Comments

Kadafi 10 June 2019

Ubwo urumva urusha Ama G, mu muziki mukora wagiye wubaha umusaza ko yubatse izina ko azwi hose wowe ukaba utarenyekana.