Print

Rwatubyaye aravugwa mu rukundo n’umukobwa uba mu gihugu cya Finland

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 June 2019 Yasuwe: 3029

Rwatubyaye wavuye mu Rwanda bivugwa ko akundana n’umukobwa witwa Chelina, biravugwa ko yamaze kwigarurirwa n’inkumi ituye i Burayi yitwa Liliane.

Rwatubyaye ntiyigeze atangaza niba yaratandukanye na Chelina ariko amakuru aravuga ko kuri ubu ari mu rukundo n’inkumi yitwa Liliane ituye muri Finland ku mugabane w’Uburayi.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Inyarwanda.com abitangaza,urukundo rw’aba bombi rwatangiye kumenyekana ubwo uyu mukobwa uba muri Finland yifataga amashusho ari kuganira na Rwatubyaye hifashishijwe ikoranabuhanga ubundi akuramo ifoto imwe arangije ayishyira ku mbuga nkoranyambaga yongeyeho amagambo agira ati “My Baby” maze ashyiraho agatima nk’ikimenyetso cy’urukundo rwabo.

Rwatubyaye w’imyaka 22, yatijwe n’ikipe ye ya Colorado Rapids mu yitwa Colorado Springs Switchbacks FC ikina muri USL Championship kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.




Biravugwa ko Rwatubyaye ari mu rukundo n’umukobwa witwa Liliane nyuma yo gutandukana mu ibanga na Chelina bakundanaga mu Rwanda


Comments

gatare 10 June 2019

Abakobwa rwose ntibakemere gushwukwa n’aba Stars.Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Soma Imigani 5,imirongo 15-20.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.