Print

Miss Umutoni Pamella yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Kevin[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 June 2019 Yasuwe: 3607

Kuri uyu wa Gatandtu tariki 8 nibwo Umutoni Pamellah na Murenzi Kevin bahanye isezerano muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Mikayile ‘Saint Michael’ muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Uyu muhango wagaragayemo abantu b’ingeri zitandukanye zirimo inshuti zabo n’miryango yabo bongeye guhamya urwo bakundana mu gihe bamanikaga ibiganza byabo by’iburyo bashimangira ko intambwe bateye bayemeranyijeho.

Murenzi wemeye gusiga se agashaka uyu mukobwa w’ikimero, yemeye ko azamukunda iteka ryose, haba mu byago cyangwa mu makuba.

Twakwibutsa ko urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa mu mwaka wa 2018, ariko bakajya babihishahisha. Ku wa 26 Mata 2019 bahurije hamwe inshuti n’abavandimwe ku Kicukiro babereka ibijyanye na gahunda y’ubukwe byose.

Ku wa 31 Gicurasi 2019 basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera, imihango yo gusaba no gukwa yabaye tariki 01 Kamena.


Comments

ruhimbaza 10 June 2019

Muzagire urugo ruhire gusezerana Imbere Imana Ni ikoraniro bishushanya ubukwe bwo muri Eden !!


mazina 10 June 2019

Gusezerana imbere ya Padiri cyangwa Pastor,ntitukavuge ngo ni "imbere y’imana".Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Dukurikije Bible,gusezerana mu nsengero ntabwo ari itegeko ry’imana.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi.Urugero, Maliya na Yozefu bagiye "kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5. Abantu bonyine Imana yasezeranyije,ni Adamu na Eva gusa.Kandi ntabwo yabasezeranyije mu Rusengero.
Muli Bible,nta hantu tubona Abakristu ba mbere bagiye gusezerana mu rusengero.Ikibabaje cyane nuko abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets zabo.Nubwo Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisanga muli Matayo 10:8,Abakuru b’amadini bafata umushahara buri kwezi.Nyamara nabo bakora Business zisanzwe nkatwe twese.