Print

Nyarugenge: Umurambo w’umusore wagaragaye uri kureremba hejuru y’umugezi wa Nyabugogo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 June 2019 Yasuwe: 2500

Umurambo w’uyu musore wari wambaye agapira k’umukara n’agakabutura gato k’imbere[ mucikopa] wagaragaye mu mugezi wa Nyabugogo ahakunzwe kwitwa Yanze.

Bamwe mu batuye muri aka gace batangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore amaze igihe yishwe kuko umurambo we wari watangiye gushanguka.Bavuze ko atavuka muri aka gace ndetse ko ari ubwa mbere bari bamubonye.

Byukusenge Emmanuel yagize ati “ Ntabwo twari tumuzi nibwo twari tukimubona, ashobora kuba atari uwo muri ibi bice.”

Uwitwa Murego Donald avuga ko uyu murambo bawubonye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo.

Yagize ati “Wabonetse hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice. Ni abagenzi bari hakurya bamubonye agaragara igice kimwe noneho bamaze kubivuga natwe twahise tujyayo duhamagara polisi.”

Yongeyeho ko uyu murambo nta gikomere na kimwe wari ufite.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Umutesi Goretti,yavuze ko bagiye gutanga amatangazo yo kurangisha kugira ngo bamenye umuryango wa nyakwigendera n’imyirondoro ye.

Yagize ati “Ntabwo twari twamenya uwo ari we kuko umurambo wari wamaze kwangirika kandi nta byangombwa yari afite.”

Umurambo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.


Comments

serge Ruganintwali 13 June 2019

ibi biragaragaza ko amarondo akorwa ntacyo amaze.ariko se na none ko baterekana isura y`uwo murambo ngo turebe niba ntaho tumuzi ngo dutange amakuru,bizaherera he?


mahoro jack 10 June 2019

Ariko abakora isuzuma nabo baragowe kabisa.


Masengesho Marcel 10 June 2019

Birababaje.pe!kubona umuntu yicwa akajugunywa muruzi. Police nikurikirane it’s docien amenyekane kandi hagararagare nabagize uruhare murupfurwe. Imana imuhe iruhuko ridashira