Print

Madamu Jeannette Kagame arifuza ko u Rwanda rwatekereza ku kongera Ilingala mu ndimi zikoreshwa mu gihugu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 June 2019 Yasuwe: 2295

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko bikwiriye kwigwaho Ilingala rigashyirwa mu ndimi zemewe mu Rwanda mu ijambo ryo kwakira mugenzi we, umugore wa Perezida Tshisekedi wa Kongo, Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Yagize ati "Hari ubwo nibaza niba u Rwanda rudakwiriye gutekereza cyane kongera ilingala ku ndimi enye zemewe mu gihugu".

Umubare w’abavuga ilingala mu Rwanda ntabwo uzwi neza, si ururimi rukoreshwa mu bucuruzi cyangwa mu burezi, ruvugwa ahanini n’ababaye muri Kongo cyangwa abanyekongo baba mu Rwanda.

U Rwanda nicyo gihugu cya mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba gifite indimi nyinshi zemewe mu butegetsi aho mu zemewe harimo ikinyarwanda, igifaransa, icyongereza, n’igiswayire giherutse kwemezwa mu mwaka wa 2017.

Madamu Denise Tshisekedi yageze i Kigali kuri iki Cyumweru taliki ya 09 Kamena 2019,yakirwa na madame Jeannette Kagame n’abandi bayobozi batandukanye.