Print

Lionel Messi yasererejwe n’abakunzi ba Cristiano Ronaldo kubera igikombe yahesheje Argentina nyuma yo gutsinda Nicaragua

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 June 2019 Yasuwe: 4353

Messi wananiwe gufasha ikipe nkuru ya Argentina kuba yatwara igikombe na kimwe yasererejwe n’abanzi be biganjemo abakunzi ba Cristiano Ronaldo bavuze ko yashyize agahesha igihugu cye igikombe nyuma yo gutsinda igihugu cya Nicaragua ibitego 5-1.

Lionel messi wacenze abakinnyi ba Nicaragua uko yishakiye yagaragaye afashe icyo gikombe byatumye abafana bayasangiza ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kuyagereranya n’aya Cristiano Ronaldo we wafashije Portugal gutwara Euro nations League batsinze Ubuholandi ibitego 5-1.

Mu kugereranya Messi na Ronaldo aba bafana bavuze ko Ronaldo amaze kugeza Portugal ku mikino ya nyuma 3 akayifasha kwegukana ibikombe 2 mu gihe Messi we yageze final inshuro 4 na Argentina ntiyatwara igikombe na kimwe.






Abafana ba Ronaldo bishimye hejuru Messi wahesheje agakombe Argentina banyagiye Nicaragua