Print

Reba uburanga bw’inkumi y’uburanga iri mu rukundo rw’ibanga na The Ben[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 June 2019 Yasuwe: 12968

Mugisha Benjamin uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka The Ben wamenyekaniye mu Njyana ya Rnb,utarakunze kuvugwa cyane mu nkuru z’urukundo,kuri ubu amakuru yizewe agera ku kinyamakuru UMURYANGO aturuka ku nshuti ye ya hafi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika itashatse ko dutangaza amazina yayo,nuko ngo urukundo ruri kuvuza ubuhuha hagati ye n’umukobwa aherutse gukoresha mu mashusho y’indirimbo ye ’Naremewe’.

Twagerageje kuvugana na The Ben agire icyo abivugaho ariko yanga kugira adutangariza ku rukundo rwe n’uyu mukobwa wiyita Sandra w’umunyarwandakazi ariko ubarizwa muri Amerika mu mujyi wa Chicago.

Gusa inshuti za The Ben zivuga ko aba bombi bamaze igihe kirekire bakundana gusa bakaba batarashatse kubishyira mu itangazamakuru,aho ngo bumvikanye gushyira iby’urukundo rwabo mu bwiru.

The Ben ni umuhanzi nyarwanda umaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda batari bake bitewe n’ijwi rye,akaba aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ’Naremeye’ aho nyuma y’iminsi ibiri amaze kurebwa n’abakabakaba Ibihumbi 130.




Comments

11 June 2019

bene aba ntibazi kubaka urugo ntamuco bagira naba weekend kuryoshya gusa .


agaciro peace 11 June 2019

Muri make kugira uburanga ni ugushyira amabere ku karubanda! Nibyiza rwose turusha abandi ubwiza!!


Jabo 11 June 2019

Abagirinkwi baryibihiye kbs