Print

Umuhanzikazi nyarwanda Sunny yongeye avuga uburyo yabyaye ari Isugi anavuga ko agiye gufasha abanyarwandakazi kwitukuza[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 June 2019 Yasuwe: 3391

Yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera bimwe mu byo akora no mu byo avuga.

Ubu yahembye umufana we amafaranga y’u Rwanda 500.000, agira icyo abivugaho anatangaza byinshi ku buzima bwe birimo uburyo yabyaye ari isugi akaba atazi uwo babyaranye.

Sunny kuri iki Cyumweru, yatangarije itangazamakuru uburyo agiye guhigura umuhigo wo guhemba 500.000 uwarushije abandi kubyina neza indirimbo “Kungora” yakoranye na Bruce Melodie.

Ibi yaraye anabisohoje muri Sun City i Nyamirambo, aho itsinda rya KDP ari ryo ryahawe igihembo, nyuma go guhatanira imbere y’abagize akanama nkemurampaka batatu.

Sunny yatangaje ko iyi ndirimbo imaze kumutwara arenga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda. agikomeje kuyishoraho andi mu kuyiteza imbere.

Yanagarutse ku yindi mishinga ye irimo indirimbo nshya yise Property, iyi akaba yaranashyize hanze ikirango cyayo akoresheje ifoto yambaye ikariso n’isutiye gusa, ibintu avuga ko atari ukwambara ubusa ndetse ngo binabaye ngombwa asanga kwambara ubusa ntacyo bitwaye.

Sunny yatangaje byinshi ku buzima bwe no ku mishinga ye. Yagarutse ku kuntu abwira abantu ko umwana afite atazi uwo bamubyaranye bakabihakana, nyamara ngo ari ko kuri kwe.

Avuga ko yasamye akiri isugi kandi ngo nta mugabo bari barigeze banegerana, ariko agakeka ko yatwariye inda mu bwogero (Piscine) kuko yakundaga kujyamo kenshi kandi abaganga bakaba baramubwiye ko umugabo asizemo intanga byatuma asama.

Sunny kandi muri iki kiganiro yagarutse ku by’uko yitukuje, asobanura akayabo byamutwaye ndetse ashimangira ko atabyicuza, kandi ngo afite umushinga wo kugeza ku Banyarwandakazi amavuta meza yabafasha kwitukuza bakagira uruhu rusa neza.

Ashimangira ko uko byagenda kose ntacyatuma Abanyafurikakazi batitukuza kubera impamvu zitandukanye. Yavuze kandi ku myambaro ye n’akayabo imutwara, avuga ku mugabo we uba muri Kenya no ku bindi byinshi bitandukanye.