Print

Umugore washakiye umugabo we undi mugore kubera atakundaga gutera akabariro yatunguye benshi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 June 2019 Yasuwe: 7946

Michelle yavuze ko agishakana na Kris ngo yamubwiye ko aryamana n’abagabo ndetse n’abagore [bisexual] ariko ngo bombi ntibigeze bishimira gutera akabariro ariyo mpamvu byatumaga bahora bashwana mu myaka myinshi babanye mbere yo kwemeranya kuzana undi mukobwa w’imyaka 22 witwa Sarah Letsch.

Michelle yavuze ko yahuriye na Sarah Letsch muri itsinda ry’abatinganyi ryo kuri Facebook baba inshuti ndetse amusaba ko yaza bakabana ari batatu mu nzu.

Uyu mugabo n’umugore bavuga ko ubuzima bwabo bumeze ndetse babana neza nta kibazo uko ari batatu kurusha uko bari bameze ari babiri.

Michelle na Kris bamaze imyaka 12 babana aho muriyo 10 bayimaze babana na Sarah bafatanya kurera umwana umwe w’umukobwa w’imyaka 13 babyaye mbere y’uko abiyungaho.

Michelle na kris ngo ntibavuganaga ndetse ngo babanaga nabi bacungana kugeza ubwo uyu Sarah yabiyunzeho urukundo ruragaruka.