Print

Burundi: Ibiro by’ishyaka CNDD-FDD byatewe n’abagizi ba nabi birangizwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 June 2019 Yasuwe: 2008

Umuvugizi wa polisi mu Burundi Pierre Nkurikiye yatangaje ko imodoka yo mu bwoko bwa Dyna yaje kuri ibi biro bya CNDD-FDD ahagana saa 23h30,hahita hatangira ubushyamirane hagati y’abarinzi bayo n’aba bagizi ba nabi.

Nkurikiye yavuze ko iyi modoka yamishweho urufaya rw’amasasu ikigera aho,abari bayitwaye bakwira imishwaro gusa ngo ntiyigeze icana amatara kugira ngo batayimenya.

Kubera kurasana kwabaye,ibi biro bya CNDD-FDD byarangiritse ku ruhande rwayo imbere ndetse ngo n’ibirahure byayo byaramenetse.

Kugeza ubu ntabwo Polisi irabasha guta muri yombi abantu bari muri iyi modoka yateye ibi biro bya CNDD-FDD I Mpanda gusa benshi mu Barundi baravuga ko urugomo rwatangiye gututumba mu mashyaka ari kwitegura amatora yo muri 2020.


Comments

mije 12 June 2019

Abarundi ni abaswa birenze ukwemera. Bakeka ko kurasana cg kwicana aribyo bibahesha uburenganzira bwabo. Kuki mukunda kumena amaraso ya bagenzi banyu?