Print

Juventus yafashe umwanzuro ukomeye kugira ngo yambure Real Madrid Paul Pogba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 June 2019 Yasuwe: 4271

Nyuma y’aho umutoza Ole yemeje ko atizeye niba Pogba azaguma mu ikipe ya Manchester United,iyi kipe yo mu Butaliyani yamenye ko ishobora kumwegukana ariyo mpamvu ngo yifuza gushyira ku isoko abakinnyi batanu bakomeye barimo Joao Cancelo ,Douglas Costa,Juan Cuadrado,Mario Mandzukic na Mattia Perin.

Ikinyamakuru cyitwa Corriere dello Sport cyatangaje ko Paul Pogba ahora asura Juventus ndetse ngo mu kwezi gushize yifatanyije n’iyi kipe kwishimira igikombe.

Umuyobozi wa siporo wa Juventus witwa Fabio Paratici yavuze ko ibyerekeye kugura Paul Pogba babyifuza ariko ngo bazafata umwanzuro wo gutanga amafaranga yo kumugura nyuma yo kuganira n’umutoza mushya bazazana aho bikekwa ko ari Maurizio Sarri.

Manchester United yaguze Pogba mu ikipe ya Juventus mu mwaka wa 2016 akayabo ka miliyoni 89 z’amapawundi ariko iyi kipe ngo ishobora kumwisubiza mu minsi iri imbere gusa imuhanganiye na Real Madrid.



Costa na Mandzukic bashobora kugurishwa kugira ngo haboneke amafaranga yo kugura Pogba