Print

Israel: Umugabo yibye amabanki 2 akomeye akoresheje Avoka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 June 2019 Yasuwe: 6069

Uyu mugabo w’imyaka 47 utavuzwe amazina,yinjiye muri Banki abwira umukozi wayo ati "Shyira amafaranga muri gikapu vuba cyangwa nturitse iyi gerenade".

Uyu mukozi abonye akoze mu mufuka yahise ashyiramo akayabo,uyu mugabo w’umujura ahita yigendera.

Uyu mugabo yitwaje avoka y’umukara yibye mu mabanki abiri yose aho yasabaga abakozi bazo guhitamo kumuha amafaranga cyangwa agaturitsa gerenade birangira bayamuhereje aracika.

Nkuko ikinyamakuru Times of Israel cyabitangaje,uyu mugabo yafataga iyi avoka y’umukara agakanga abakozi ba banki ko ari gerenade agiye kuyituritsa,bikarangira bamuhaye amafaranga akigendera.

umwe mu bantu barimuri imwe muri aya mabanki yafashe amashusho ayahereza Polisi biyifasha gufata uyu mugabo wari umaze kubona akayabo mu mayeri.

Uyu mugabo wibye izi banki zo mu gace kitwa Beersheba mu majyepfo ya Israel,yahigishijwe uruhindu na polisi baza kumufata amaze kwiba banki ya kabiri nibwo bamusanganye iyi avoka y’umukara yitwazaga akanga abakozi ko ari gerenade,bakamuha amafaranga.


Comments

serge ruganintwali 13 June 2019

hhh uyu mugabo cyakoze ndamweye!!!!!!!!! ariko n`aba bakozi ba bank ni injiji da ni nkayo yoseeeeee!!!!!