Print

Umukobwa wa Arnold Schwarzenegger yashyingiranywe n’umukinnyi wa Filimi ukomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 June 2019 Yasuwe: 3823

Kuwa 09 Kamena uyu mwaka nibwo aba bombi bakoze ubukwe imbere y’Imana,imiryango yabo ndetse n’inshuti zabo nkuko uyu mukobwa yabitangaje kuri Instagram ye.

Katherine nawe yiganye se yari asanzwe ari umukinnyi wa filime ukomeye muri Hollywood,umwuga asangiye n’uyu mugabo we mushya.

Abinyujije kuri Instagram Katherine yagize ati “Ejo hashize wari umunsi udasanzwe mu buzima bwacu.Twabaye umugabo n’umugore imbere y’Imana,imiryango ndetse n’inshuti zacu.Byari bishimishije cyane.Ni umugisha kuba twinjiye muri ubu buzima bushya.Turashimira inshuti zacu zatumye tubigeraho.