Print

Muri Botswana hakuweho amategeko bari barashyizeho yahanaga abaryamana bahuje igitsina

Yanditwe na: Martin Munezero 11 June 2019 Yasuwe: 576

Iki cyemezo cy’urukiko rukuru muri Botswana gitandukanye n’icyafashwe n’urukiko rukuru rwa Kenya mu kwezi gushize kwa gatanu, aho rwo rwashyigikiye itegeko rihana abaryamana bahuje igitsina.

Muri Botswana uwafatwaga yaryamyenye n’uwo bahuje igitsina yahanishwaga igifungo cy’imyaka igera kuri irindwi , gusa kuri ubu byateshejwe agaciro n’urukiko rukuru ruvuga ko ayo mategeko anyuranyije n’itegekonshinga ry’iki gihugu.

Itegeko ryahanaga abaryamana bahuje ibitsina muri Botswana ryariho guhera mu mwaka wa 1965, rikaba ryari ryarashyizweho n’ubutegetsi bw’abakoloni b’Abongereza.

Mu myaka ya vuba ishize, ibihugu bya Angola, Mozambique n’ibirwa bya Seychelles, byakuyeho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina.