Print

Umugabo witwa Joseph ufite umugore n’abana 9 yafashe ku ngufu umwana w’umukobwa w’umuturanyi we w’imyaka 12

Yanditwe na: Martin Munezero 12 June 2019 Yasuwe: 5669

Uyu mugabo usanzwe afite abagore bane n’abana icyenda ahitwa Lugbogi muri Leta ya Ondo muri Nigeria.

Bivugwa ko ubwo uyu mugabo yamaraga gukorera ibya mfura mbi uyu mwana yamubwiye kutazagira uwo abibwira. Yamuteye ubwoba ko abivuga azapfa bitunguranye.

Abo mu muryango w’uyu mwana bavuga ko uyu mwana atabibwiye abayeyi ariko nyuma agatangira kuva amaraso menshi mu ijoro agahita ajyanwa ku bitaro.

Ati “ Umwana yajyanwe kwa muganga nyuma yo kuva amaraso menshi mu myanya y’ibanga. Bigaragara ko yari yafashwe ku ngufu. Joseph yabashije gutoroka mbere y’uko polisi igera iwe ngo imute muri yombi.”

Uyu mugabo yaje gufatirwa mu Mujyi wa Ondo ashaka gufata bisi ijya mu murwa Mukuru Lagos nk’uko cn nigeria dukesha iyi nkuru ibitangaza.


Comments

serge Ruganintwali 13 June 2019

ariko abagabo ko baba bafite abagore babo baba bashaka iki ku bana koko!icyo kigabo bagihate inkonji.