15. Lupita Nyong’o
Uyu mukobwa akomoka mu gihugu cya Kenya ufite igihagararo n’igikundiro ndetse n’isura ikurura benshi.
Uretse kuba umukinnyi wa Film, Lupita Nyong’o aranazikora akaba yarabonye ibihembo bitandukanye kubera cinema yagaragayemo harimo Star Wars, Queen of Katwe, Shuga ndetse na 12 Years a Slave yanatumye ahabwa Nomination mu bihembo bya Oscar.
14. Lydia Forson
Lydia Forson ni umugore w’igikundiro ukomoka muri Ghana akaba umukinnyi, umwanditsi ndetse n’ukora Cinema.
Yagaragaye muri cinema nka Run Baby Run, Hotel St. James, Different Shades of Blue, n’izindi. Lydia afite impamyabushobozi y’ikiciro cya mbere cya Kaminuza mu ndimi yakuye muri Kaminuza ya Ghana.
13. Jakie Appiah
Umunya-Ghana w’umunya-Canada, Appiah n’undi mugore w’uburanga ugaragara muri Cinema yo muri Afurika.
Ni umwe mu bagore bafite isura ikundwa na benshi iyo igaragaye ku birahure bya terevision. Appiah w’imyaka 34 yagaragaye muri cinema nyinshi zitandukanye. Akazi ke katumye abona ibihembo byinshi ndetse akanajya mu marushanwa atandukanye.
12. Omotola Jalade
Yavutse taliki 7 z’ukwakabiri 1978, Omotola Jalade akomoka muri Nigeria. Uyu kandi uretse Cinema ni n’umuririmbyi ukomeye.
11. Ella Thomas
Uyu mugore avuka ku munyamerika n’umunya-Eritrea.
Yagaragaye muri cinema nka: Castle and Parenthood, 7th Heaven, Entourage, Point of Entry and Las Vegas.
10. Genevieve Nnaji
Uyu afite imyaka 39 gusa uburanga bwe ntibutuma hari umenya ko afite iyi myaka.
Yatwaye igihembo cya Africa Movie Academy nk’umukinnyi witweye neza mu mwaka wa 2005 akaba ari na we mugore wa mbere wegukanye iki gihembo.
9. Yvonne Okolo
Uyu ni umunya-Ghana akaba n’umwe mu bakinnyi ba cinema uzwi cyane.
Okolo yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza mu mwaka wa 2010 gitangwa na Ghana Movie Awards. Yahataniye kandi igihembo nk’iki gitangwa na Africa Movie Academy mu mwaka wa 2011 ndetse na 2012.
8. Liya Kebede
Liya akomoka muri Ethiopia akaba umukinnyi wa cinema uri mu mitima ya benshi.
Uretse kuba umukinnyi wa cinema ni n’umunyamideri aho akora design zitandukanye. Ibi bituma ari umwe mu bagore bageze ku ntego kandi wamamaye cyane muri Afurika.
7. Richa Adhia
Uyu ni umunya-Tanzaniyakazi. Richa yabaye Nyampinga wa Tanzaniya mu mwaka wa 2007. Yanahiswemo guhagararira Tanzaniya mu marushanwa y’ubwiza yabereye mu Buhinde mu mwaka wa 2010.
6. Nomzamo Mbatha
Nomzamo Mbatha akomoka muri Afurika y’epfo. Ni Brand Ambassador w’ibigo bikomeye ku isi nka PUMA, Audi nda UNHCR.
5. Nadia Buari
Uyu mugore akomoka muri Ghana. Nadia Buari ni umwe mu bakinnyi ba cinema uzwi cyane muri Afurika akaba azwiho cyane kwicisha bugufi no kugira amasoni.
Gukina neza kwe byamuhesheje guhatanira bibihembo bya African Movie Academy nk’umukinnyi witwaye neza mu mwaka wa 2007 na 2009.
Yize ibijyanye no gukina cinema muri Kaminuza ya Ghana. Yamenyekanye cyane muri cinema nka: Games People Play ndetse na Mummy’s Daughter.
4. Yvonne Nelson
Uretse isura ye ikurura benshi, Yvonne Nelson azwiho kugira amaguru maremare.
Yavukiye Accra muri Ghana akaba yarigeze kwiyamamariza kuba Nyampinga wa Ghana.
Azwi cyane muri Cinema ya Ghana ndetse na Nigeria akaba amaze kugaragara muri Cinema zirenga 100.
3. Elizabeth Michael
Elizabeth akomoka muri Tanzania. Ni umugore w’igihagararo ndetse n’isura ikurura benshi.
Yegukanye igihembo cya International Film Festival nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi.
2. Juliet Ibrahim
Juliet na we ni umwe mu bakinnyi bakomeye ukomoka muri Ghana.
Ni umwe mu bagore b’uburanga ugaragara muri cinema y’iki gihugu yitwa Ghollywood.
Yavukiye muri Ghana gusa akaba afite inkomoko muri Liberia ndetse na ribani.
Yatwaye igitembo cy’umukinnyi mwiza gitangwa na Ghana MOvie Awards mu mwaka wa 2010 ndetse Lister’s Magazine imugira umugore w’uburanga kurusha abandi muri Afurika y’iburengerazuba.
1. Charlize Theron
Charlize ni we mugore mwiza kurusha abandi bose mu ruganda rwa Cinema muri Afurika. Igihagararo n’uburanga bye bituma buri wese ashidikanya ku myaka ye imaze kugera kuri 40.
Yavukiye mu mugi wa Benoni muri Afurika y’epfo.
Yagaragaye muri cinema nka: Mad Max, Mighty Young Joe, The Devil’s Advocate, Hancock, The Italian Job.
Isi yuzuye abakobwa billions z’abakobwa n’abagore beza.Imana yashatse kuduha abagore beza mu rwego rwo kudushimisha.Ikibazo nuko benshi babukoresha mu busambanyi.Nicyo cyaha gikorwa ku isi kurusha ibindi kandi Imana ibitubuza.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.