Print

Sarpong umukinnyi wa Rayon Sports yibasiwe bikomeye n’umunyarwandakazi wanamubwiye ko azahura n’umukobwa uzamuca igitsina[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 12 June 2019 Yasuwe: 13803

Amakuru yavugwaga agaragaza uyu musore mu rukundo, yavugaga ko akunda n’umuhanzikazi Asinah, gusa kuri iyi nshuro haravygwa ko batakiri kumwe.

Uyu mukobwa Angel Lace ukoresha amazina ya Rwandan Strawberry kuri Instagram yoherereje umuntu, agaragaza ko nyuma y’uko Sarpong atandukana na Asinah ariwe bari basigaye bakundana.

Uyu mukobwa nyuma yaje kuvumbura ko Sarpong atamukunda ahubwo icyo aba akeneye ari ukuryamana na we gusa kuko afite abandi bakobwa benshi atendeka, buri umwe amubwira ko amukunda nta w’undi afite.

Nyuma yo kumenya ibi, uyu mukobwa yifatiye kugahanga uyu musore abinyujije kuri Instagram(kuri story) yagiyeho ashyiraho amagambo akakaye yuje ibitutsi, yandagaza Sarpong ndetse avuga ko vuba bidatinze ari bushyire hanze ubwambure bwe.

Uyu mukobwa yababajwe n’uko yamubeshye urukundo, ngo iyo amubwira ko akeneye ko bazajya baryamana akabimenya ariko ntamubeshye ko amukunda.

Mu magambo y’iicyongereza tugerageje kuyashyira mu kinyarwanda yagize ati”Niba ndi ikigoryi wowe uri umuhanga Sarpong we, tekereza kabiri ureke iyo myanda y’ubugoryi urimo, umunsi umwe uzahura n’umukobwa uzaguca igitsina.”

Aha ho yagize ati”uri ikigoryi ku isi yose, jya mu ndaya zawe nje si ndi indaya, ikigorye cyambeshye ko ari njye gikunda ariko kibeshya n’abandi, ubwambure bwawe burajya hanze..”

Bimwe mu byo uyu mukobwa yatambukije ku rubuga rwa Instagram, ntabwo twabishyira muri iyi nkuru bitewe n’amagambo arimo.

Nyuma yo gutandukana na Asinah, Sarpong yagiye avugwa mu rukundo n’abakobwa batandukanye barimo uwitwa Cyiala Uwase, Christa, Vanessa n’abandi.


Comments

Gtsinzi 13 June 2019

Ahubwo mwongere siwe wambere uhaye


13 June 2019

Uwo mukobwa nareke sarpong ahubwo ajye yigumya.ahubwo uwo mukobwa njye ndamusetse pe!


Gikundiro 13 June 2019

Ibi byose niba byatuma Sarpong aguma mu Rwanda ndavuga muri Rayon sport aba bakobwa bakomeze bamuhate izo gumino ari benshi ahubwo.


Jado 13 June 2019

Uyu wasanga ejobundi asubiye mu binyamakuru ati ndi arisugi.


uumusaza john 13 June 2019

ariko ndumva uwo mukinnyi arengana none se ko ntawe afata kungufu abo bakobwa baba bamwishyiriye ngo barashaka urukundo nabastar ese ninde wababwiye ko urukundo ari imibonanompuzabitsina,ahubwo niwe kigoryi


Buhura 12 June 2019

Uyu mukobwa nsanga ariwe kigoryi kandi biragaragara koyananiwe kwakirako Sarpong yamutaaye


mc matatajado 12 June 2019

ahubwo iyo nkumi ndumva nayo ntabunyarwandakazi yifitemo umunsi bayishingira inkokora bakayereka ubusore ikerekana nayo ubukumi niwo munsi wambere banyuzamo ijisho