Nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor cyabyanditse, abatangabuhamya bavuze ko uwo musirikare Private Fred Kimanai w’imyaka 32, abaturage bamwishe bihorera ubwo bari mu kiriyo.
Uwo musirikare utuye muri ako gace ngo yari avuye mu butumwa bw’amahoro muri Somalia. Bivugwa ko yashyamiranye n’uwitwa Ivan Makuma Wamalile amutera icyuma mu nda, agwa mu nzira bamujyanye kwa muganga. Abari ku kiriyo na bo baje kwihorera bica uwo musirikare.
Umuvugizi wa Polisi muri ako gace Robert Tukei, yemeje ubu bwicanyi bwombi ndetse avuga ko polisi yatangiye iperereza.
Ati “Twatakaje abantu babiri muri ibyo bibazo, umwe wa UPDF n’umusivili umwe. Turimo gukora iperereza ku bibazo byombi.”
Yanavuze ko amakuru y’ibanze bamaze kubona ari uko ubwicanyi bwatewe n’ubwumvikane buke bushingiye ku nzoga.
Umuvugizi wa Diviziyo ya 3 UPDF, Capt Abert Arinaitwe, yemeje ko uyu musirikare yapfuye ndetse ko bohereje itsinda ryo gukora iperereza.
Aba baturage njyewe ndabemeye ntabwo bemera kuraswa buri munsi nk’umuhigo.
Nubundi abasirikare icyo biga cya mbere ni ukwica abantu.Kuba abaturage bihoreye,nabo ni abicanyi.
Bose nibamenye yuko imana itubuza kurwana no kwicana.Yesu yavuze ko abantu bose barwana nabo bazicwa ku munsi wa nyuma.Aho kwangana,kurwana no kwicana,imana idusaba gukundana,Nkuko yesu yavuze muli yohana 13 umurongo wa 35,abakristu nyakuri barangwa nuko bakundana.
Inda z’abagande zizabakoraho,inzoga Koko???Uganda nabasazi gusa