Print

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwagaragaje intambwe ikomeye bumaze gutera mu kwesa imihigo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2019 Yasuwe: 1274

Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Madamu Kayitesi Alice n’abandi bayobozi batandukanye bafatanyije kuyobora aka karere ka Kamonyi bagiranye n’itangazamakuru,batangaje ko bishimiye intambwe bagezeho muri gahunda yo kwesa imihigo ndetse ngo n’itaragerwaho byitezwe ko umwaka uzajya kurangira yagezweho ijana ku ijana.

Nyuma yo kugaragariza abanyamakuru ibyagezweho muri iyi ngengo y’imari iri gusozwa,Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangaje ko bwizeye neza ko mu gihe cyo kumurika imihigo bazaza ku isonga mu kwesa imihigo.

Meya Kayitesi Alice yagize ati “Hari byinshi mwagiye mubona mu bice bitandukanye byerekana ibyo twakoze n’ibyo abafatanyabikorwa bacu badufashije.Muri uyu mwaka w’imihigo twari twahize imihigo 68,muriyo 57 igeze ahashimishije ndetse 42 yagezweho ku kigereranyo cya ijana ku ijana.Hari n’ibindi bikorwa 11 turi gukora ariko nabyo byenda kurangira.

Dukurikije aho tugeze n’imihigo twahiguye n’aho imaze kugeza abaturage by’umwihariko imihigo iganisha ku guha abaturage amazi n’umuriro,dufite icyizere. Ntawiha amanota ariko dukurikije iterambere ry’imihigo turiho,tubona nta mbogamizi zatubuza kuza ku myanya y’imbere.Abazaduha amanota bazaza barebe ibyo twagezeho turebe ikizavamo.”

Bimwe mubyo akarere ka Kamonyi kamurikiye abanyamakuru byamaze kugerwaho birimo kubakira abatishoboye n’abari batuye mu manegeka amazu 12 meza mu kagari ka Kazirabonde mu mudugudu wa Gatwa, zatwaye akayabo ka miliyoni zirenga 100 FRW.

Harimo kandi ubwiherero bw’abahungu n’abakobwa bwubatswe ku kigo cy’amashuli cya GS Remera indangamirwa,igikorwa cyo gutera ibiti aho hamaze guterwa ibiri kuri hegitari eshatu n’igice,gahunda yo kugeza amazi meza mu baturage batuye mu mirenge ya Rukoma na Ngamba iri hafi kurangira aho amatiyo yamaze gushyirwa mu butaka,n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yavuze ko nubwo bagerageje kwesa imihigo ku kigero gishimishije,hari ibyo batabashije kugeraho birimo kubura imbuto ya soya bigatuma n’ifumbire yagombaga gukoreshwa itaboneka cyane ko n’igihe cy’ihinga cyarenze.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwagerageje gusubiza ibibazo bitandukanye by’abanyamakuru birimo inyerezwa ry’amafaranga mu makoperative by’umwihariko acukura amabuye y’agaciro aho bwavuze ko hashyizweho ikipe y’abakozi b’Akarere izajya isuzuma imikorere yayo ndetse ikanahugura uko bagomba gucunga umutungo w’abaturage n’uko bagomba gukora,by’umwihariko bashyiraho abacungamutungo.

Madame Kayitesi Alice yavuze ko Umurenge wa Rukoma n’uwa Ngamba zifite ikibazo gikomeye cy’amazi kubera ko isoko ya Mbizi yari yarashaje itakibasha kuzamura amazi agera ku baturage bose ariko ngo muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka bari kuyivugurura ndetse bari no kuyongerera ubushobozi ku buryo ikibazo cy’amazi kizakemuka burundu.Ku byerekeye igwingira ry’abana ngo riragenda ricika kubera ingufu zashyizweho zirimo igikoni cy’umudugudu kigaburira abana bato nibura buri cyumweru ndetse n’amahugurwa ahabwa ababyeyi mu gutegura indyi yuzuye.

Akarere ka kamonyi kashoye miliyoni 600 mu gukwirakwiza amazi meza mu baturage.Kuri ubu imirimo iragenda neza ku buryo ngo mu myaka 2 iri imbere iki kibazo kizaba cyakemutse ndetse ngo ntibazategereza ko umushinga urangira wose ngo babone gutanga amazi, ahubwo ngo aho bazajya barangiza gukora bazajya bahita bayabona.

Abatujwe mu mudugudu wa Gatwa bafite ikibazo cy’aho bororera inka zabo bijejwe ko nyuma y’aho akarere kababoneye amazu meza hagiye gukurikiraho kubafasha kubona ibiraro n’ubwatsi buhagije.

Akarere ka Kamonyi kari gushakira abaturage uko batunganya ndetse bakabika neza umutungo wabo kugira ngo bawugurishe ku giciro bifuza.

Meya wa Kamonyi yavuze ko ku bijyanye n’ibikorwa remezo,akarere kamaze gukora raporo y’ibyo bakeneye kugira ngo bubake stade abaturage bagomba gukiniraho ndetse bamaze kuyishyikiriza minisiteri ya siporo kugira ngo igire icyo ibafasha cyane ko FERWAFA yabemereye tapi.

Akarere ka Kamonyi kavuze ko gafite umushinga wo gukora umuhanda wa Ruyenzi-Giharankoto ariko ngo bizaterwa n’ingengo y’imari bazagenerwa.Inyigo y’umuhanda yarakozwe ndetse ngo biri mu ntego za mbere z’akarere.

Akarere ka Kamonyi gaherereye mu ntara y’Amajyepfo gafite ubuso bwa kilometer kare 655.5 kakaba gatuwe n’abantu basaga ibihumbi 386,531 nkuko ibyiciro by’ubudehe bwakozwe muri 2018 byabigaragaje.Akakarere kagizwe n’imirenge 12,utugari 59 n’imidugudu 317.

Uretse igikorwa cyo kumurikira abanyamakuru ibyo akarere ka Kamonyi kamaze kugeraho muri uyu mwaka w’imihigo, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel,yafunguye ku mugaragaro imurikabikorwa n’imurikagurisha, rizamara iminsi 5 riri kubera ahahoze MAGERWA ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda.








Akarere ka Kamonyi kesheje imihigo itandukanye irimo kubakira abatishoboye n’abari batuye mu manegeka,gutera ibiti,kugeza amazi ku baturage ndetse no gukangurira abantu kubaka uturimo tw’igikoni n’ibindi


Comments

bp 16 June 2019

Batange ibyangombwa byo kubaka tuze tuhature. Naho ni Kgli. Ariko amakuru ahari ngo mubutaka bwaho harimo ruswa. Ibi bituma tujya Bugesera guturayo. Nako gakosoke.


Claude 14 June 2019

Kamonyi ifite ikibazo cy’imihanda ndavuga ibikorwa remezo muri rusange


Laetitia 13 June 2019

Ni byiza ariko nibihutishe na service zo gutanga ibyangombwa. Cyane cyane ibigendanye nubutaka ndetse no kubaka kuko usanga kugirango byihute hazamo ruswa.
Kandi muri Rugobagoba hakenewe amazi n’umuriro wa REG rwose ubuyobozi bw’akarere bushyiremo ingufu.