Print

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 20 bari bamaze igihe batoterezwa muri gereza zo muri Uganda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2019 Yasuwe: 2375

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 12 Kamena 2019,nibwo umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga,Amb.Nduhungirehe yakiriye aba banyarwanda arabihanganisha nyuma y’inzira ibabaje banyuzemo muri gereza zo muri Uganda.

Yagize ati “Uku gufata mu buryo budakurikije abantu,gutoteza no guhohotera Abanyarwanda nicyo gituma Leta y’u Rwanda ibuza abaturage bayo kujya muri Uganda.Turacyahamagara Uganda tuyisaba kureka gukorana n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC,gufunga mu buryo budakurikije amategeko no gubatoteza abanyarwanda.Turasaba Uganda gukoresha inzira y’ubutabera igihe hari umunyarwanda wishe amategeko aho kumuhohotera.”

Aba banyarwanda bageze mu Rwanda bamwe barahungabanye kubera ibikorwa bya kinyamaswa bakorewe n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda,birangira batawe ku mupaka.




Comments

Kayiro 13 June 2019

Oya aho guhamagara Uganda muyisaba nimuhamagare abanyarwanda bariyo bose batahe kandi batahane nutwabo. Naho ibyerekeye gufata no gufunga umuntu muburyo budakurikije amategeko ndumva natwe tutari miseke igoroye kandi ubwo bafite uwabibatoje.Niba twarisubiye tukemera ibyo human right watch ivuga ndumva nayo twayitakira usibyeko twavuzeko itegekwa ninterahamwe.