Print

Ya nkumi iherutse kwandagaza Sarpong yavuze uko bahuye inamugenera ubutumwa bukakaye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2019 Yasuwe: 8313

Uyu Ange wiyita Strawberry kuri Instagram, yavuze ko abari kuvuga ko ari gushakira izina kuri Sarpong bibeshya,kuko ngo ari umuntu usanzwe atari nka Cristiano cyangwa Messi bazwi ku isi yose.

Yagize ati “Twahuriye kuri social Media arambwira ati “strawberry uri umukobwa mwiza cyane,ese wambera umukunzi?.Nari nsanzwe nkunda Rayon Sports ariko sinkunda gufana cyane.Maze kumenya ko ayikinira naramwemereye turakundana.

Strawberry yabwiye ikinyamakuru Inyarwanda ko mu kwezi n’igice yari amaze akundana na Sarpong bahoraga bari kumwe ndetse bagirana ibihe byiza iyo atabaga ari mu kibuga.

Uyu mukobwa yavuze ko Sarpong yamubwiye ko Asinah atigeze aba inshuti ye ahubwo yari umufana we bituma amwemerera urukundo ariko nyuma aza gusanga hari abandi bakobwa agenda asaba urukundo ku ruhande ariyo mpamvu basereye bagatukana ibitutsi nyandagazi.

Yagize ati “Twaratukanye twese ndamufungira ku mbuga nkoranyambaga.Kumutuka nawe yarantutse kandi ndumva nta kintu gikomeye kuko iyo abantu bakundana barashwana buri wese aba afite uburakari.Ntabwo nasohoye video ye yambaye ubusa.Irahari ariko sinzayisohora n’abari bayitegereje bayibagirwe.Nashaka kundega ko namututse azagende nzitaba.”

Uyu mukobwa ukunze gushyira hanze amafoto akurura abagabo cyane,yasabye imbabazi abababajwe n’ibitutsi yatutse Sarpong gusa we ntazo amusaba kuko ngo yamuhemukiye anabwira abavuga ko ashaka kwamamarira kuri uyu mukinnyi ko ari umuntu usanzwe atari Cristiano cyangwa Messi.

Yagize ati “Na mbere y’uko nkundana na Sarpong nari nzwi.Uriya ntabwo namushakiraho Hit keretse ari Cristiano Cyangwa Messi niho nabivuga gusa uriya n’umuntu usanzwe.Ndasaba imbabazi abankurikira kuri Instagram,ahantu hose n’abantu bose banzi, kubera amagambo navuze bakayafata ko atari meza.”



Strawberry yandagaje Sarpong wamubeshye urukundo kugira ngo baryamane


Comments

Gahene 16 June 2019

Uyu se usibye guhena hari ikindi yamarira Sarponge cyangwa undi musore ufite gahunda?


hit 13 June 2019

arasanzwe gute kandi waramwemeye ubwo nawe urasanzwe.


agaciro peace 13 June 2019

Ariko izi ndaya uretse kwirirwa zicuruza amaguru ku bahisi n’abagenzi muzambwire ikindi kizima zikora kuburyo muzihoza mu binyamakuru!


mazina 13 June 2019

Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Soma Imigani 5,imirongo 15-20.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.