Print

Turkia yasuzuguye cyane USA itangaza ko misile yaguze n’Uburusiya zizayigeraho muri Nyakanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2019 Yasuwe: 3033

Amerika yari yavuze ko Turukiya idashobora kugura icyarimwe ubwo bwirinzi bwa misile bwa S-400 n’indege zayo z’intambara zo mu bwoko bwa F-35, ko igomba guhitamo kimwe gusa ariko perezida Erdogan yavuze ko Turkiya yiteguye guhangana n’uwo ari we wese uzashaka kuyikura muri gahunda yo kugura indege z’intambara za F-35.

Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters, Bwana Erdogan yavuze ko yizeye gukemura ubu bushyamirane n’Amerika biciye mu kiganiro cyo kuri telefone, mbere y’uko we na Perezida Donald Trump w’Amerika bakorana inama mu mpera y’uku kwezi kwa Kamena.

Turukiya n’Amerika bahuriye mu muryango OTAN w’ubwirinzi uhuza ibisirikare by’ibihugu 29 by’i Burayi n’Amerika, washinzwe mu mwaka wa 1949 ufite intego yo kwirinda Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, ari bwo Burusiya bw’iki gihe.

Turukiya yiyemeje kugura indege 100 z’intambara za F-35. Kompanyi zo muri Turukiya zikora ibice 937 mu bigize indege yo muri ubwo bwoko.

Turukiya ya kabiri mu kugira abasirikare benshi mu bihugu bigize OTAN, ikomeje gukurikiza gahunda yo kwigenga mu bya gisirikare itagendera ku bikurikizwa n’ibindi bihugu bihuriye muri uyu muryango.

Ikomeje kandi gutsura umubano wa hafi n’Uburusiya, nyuma yaho mu bihe bishize umubano hagati yayo n’ibihugu by’i Burayi n’Amerika wacumbagiraga.

Ubwirinzi bwa misile S-400 ni bumwe mu bwirinzi bwo guhanura indege bukataje cyane kurusha ubundi ku isi.

Uburusiya buvuga ko ubwirinzi bumwe bwa misile buzwi nka S-400 bushobora guhanura indege 80 icyarimwe.

Amakuru avuga ko bushobora guhanura indege iri mu ntera igera kuri kilometero 400 uvuye ku butaka.

Inkuru ya BBC


Comments

Kamaro 13 June 2019

Ikibazo America yibeshye hari ibihugu byinshi bizayiviraho inda imwe. Kuko isigaye yiyemera cyane kandi burya atari buno.


gatare 13 June 2019

Ibintu birimo kubera mu isi byerekeye "guhangana kw’ibihugu" biteye ubwoba.Reba ukuntu Amerika ihanganye na:Iran,Russia,North Korea,Venezuela.Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye cyane kandi biteye ubwoba: North Korea nuclear proliferation,South China Sea militarisation,Crimea annexation,Ukraine Civil war,Syria war,etc…Ikindi kibazo giteye ubwoba cyane,ni New Arms Race (Irushanwa mu gucura intwaro zikomeye) .Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ishobora kuba itari kure.