Print

Abafana ba Manchester United bababajwe cyane na gahunda y’imikino ya Premier League y’umwaka utaha yatangajwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2019 Yasuwe: 4345

Manchester United izatangira shampiyona y’umwaka utaha,yakira ikipe ya Chelsea FC ku kibuga Old Trafford,izahita isura Wolves yayitsinze inshuro 2 mu mwaka w’imikino ushize hakurikireho Crystal Palace mu rugo,isure Southampton hanyuma ikurikizeho Leicester City na West Ham.

Ntabwo iyi mikino yoroshye ku ikipe ya Manchester United itari gushyira imbaraga ku isoko ryo kugura abakinnyi,ariyo mpamvu abafana bayo bavuze ko izirukanisha Solskjaer.

Mu gice kibanza cya shampiyona,Manchester United izakira mu rugo amakipe akomeye arimo Chelsea, Arsenal, Liverpool na Spurs mu gihe uwo izasohoka ari uwa Manchester City uzaba kuwa 07 Ukuboza 2019.

Premier League 2019/20 izatangira tariki ya 9 Kanama isozwe tariki ya 17 Gicurasi 2020 Liverpool yabaye iya kabiri na Norwich City yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka zicakirana ku mukino wa mbere.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 13 Kamena 2019, nibwo hashyizwe ahagaragara uburyo amakipe azahura mu mwaka utaha w’imikino muri Premier League.

Nyuma yo kubona iyi kalendari,bamwe mu bafana ba Manchester United bahise bajya ku rubuga rw’ikipe yabo rwa Twitter bandika ko bizeye neza ko umutoza wabo azirukanwa mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Uko imikino y’umunsi wa mbere iteganyijwe na gahunda y’imikino ku makipe akomeye: