Print

Mama wa Diamond n’umugabo we mushya bacanye inyuma

Yanditwe na: Martin Munezero 13 June 2019 Yasuwe: 4442

Nyina wa Diamond yashakanye n’uyu mugabo we mu Ukuboza 2017, akaba amurusha imyaka 18 yose y’amavuko.

Ibitangazamakuru byo muri Tanzania byavuze ko nyina wa Diamond Platnumz atishimye bitewe n’inkuru zimaze iminsi zivugwa ko umugabo we afitanye umwana n’undi mugore bivugwa ko yitwa Sharifa, ndetse akaba ari kumwitaho akora inshingano zose za kibyeyi zisabwa.

Mu kiganiro cyakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga cyo kuri Telefone, Sandra avuga ko adatewe ubwoba n’uko umugabo ashobora kujya mu bikorwa byo kwishora mu bucuti n’abandi bagore ndetse byanavuyemo inkuru zivuga ko yaba afite umwana ku w’undi mugore.

Ibi yabivuze ahamya ko nta kimuteye ubwoba kuko azi neza ko ariwe mugore nyakuri w’uyu mugabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Nyina wa Diamond yavuze ko umugabo we Rally Jones afite yakwishyira akizanamu kongera umubare w’abana ashobora kurera no gukurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi yumva bangana n’umubare ashoboye.

Nyina wa Diamond ufite imyaka irenga 50 y’amavuko yashakanye na Rally Jones w’imyaka 32 mu Ukuboza 2017.

Uyu mugore yashakanye n’uyu musore nyuma yo gutandukana n’uwari umugabo we Abdul Juma, nyuma yo kugirana amakimbirane akomeye hagati yabo.