Print

Umutare Gaby yagaragaje umwana yabyaranye n’umugore we babana muri Australia ashima n’Imana yamumuhaye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 June 2019 Yasuwe: 3029

Umuryangi w’aba bombi uri mu byishimo bikomeye nyuma yo kunguka undi muntu mushya mu muryango wa bo.

Gaby na Joyce barushinganye ku ya 16 Nyakanga 2017, ni nyuma y’igihe cyari gishize bivugwa ko bazambikana impeta bakajya gutura mu mahanga, ariko bo ubwabo ntibabivugeho mu itangazamakuru.

Uyu muhanzi usa n’uwabishyize ku ruhande yari yahishuye ko umugore we atwite hagati mu mwaka wa 2018. Icyo gihe yanditse ko afite amashyushyu yo kubona imfura ye.

Mu guhishura ishimwe afite ku Mana, Umutare yashyize kuri Instagram ifoto ye n’umugore we Nzere bateruye umwana wabo, yayanditseho amagambo agira ati “Uwiteka yadukoreye ibikomeye. Uwiteka ni wowe ukwiye ishimwe. Imitima yacu irakunezererewe…”

Abagera ku bihumbi 55 bakurikirana Umutare Gaby kuri Instagram bahise bamwoherereza ubutumwa bw’ishimwe, gusa hari n’abahitaga bamwibutsa ko adakwiye kwemera ko umuziki we uzima burundu.