Print

Kwandikirana ubutumwa byahagaritswe muri Ethiopia

Yanditwe na: Martin Munezero 13 June 2019 Yasuwe: 2262

Amakuru aturuka ku baturage b’iki gihugu avuga ko ubu ari umunsi wa gatatu gukoresha interineti bidashoboka.

Ibi bibaye nyuma yaho guhera kuwa kabiri no kuwa gatatu nabwo yari yakuweho by’agateganyo kubera ibizami byakorwaga , ibi byakozwe kugira ngo abanyeshuri badashobora gukopera bimwe mu bizami byakorwaga.

Iri hagarikwa ryo koherezanya ubutumwa byahuriranye nuko n’ubundi serivisi zose zijyanye na interineti zari zabaye zihagaritswe igihe gito ngo ibizami bidakoperwa, gusa ibi ntibyemejwe n’ubuyobozi bw’iki gihugu.

Gusa ikigo gishinzwe itumanaho muri iki gihugu arinabo bonyine bafite uburenganzira bwo gutanga inerineti ntacyo bari bavuze kuri iki cyibazo, nkuko BBC Amharic ibitangaza.

Kuri uyu wagatatu nibwo Televisiyo y’igihugu yatangaje ko abanyeshuri bane bafashwe bakopera ibizami bakoresheje koherezanya umutumwa.