Print

Amerika irashinja Iran kuba nyirabayazana w’ibisasu bya Torpedo byatwitse amato yari yikoreye petrol mu nyanja

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 June 2019 Yasuwe: 2504

Nubwo uwarashe ibi bisasu ataramenyekana,umunyamabanga wa USA, Mike Pompeo yavuze ko bakeka ko ari igihugu cya Iran bamaze igihe barebana ay’ingwe.

Yagize ati “Mu iperereza US yakoze,yasanze Leta ya Islam ya Iran ariyo yihishe inyuma y’ibi bitero bikomeye byabereye mu kigobe cya Oman.”

Iri perereza ryakozwe hagendewe ku bisasu byarashwe,urwego rw’ubuhanga rwakoreshejwe mu kurasa,ibitero byagabwe bisa n’ibyo Iran yaherukaga gukora,n’ibindi.

Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi iraterana mu mwiherero uyu munsi byihutirwa bisabwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Iyi nteko irasuzuma inkurikizi z’amato abiri manini cyane atwara peteroli yahiye mu kigobe cya Oman, inzira ikomeye inyuramo peteroli ijya mu bihugu byinshi by’isi. Ibiciro bya peteroli byahise bizamukaho 4%.

Umutwe wa gatanu w’ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi, ufite icyicaro gikuru muri Bahrein, watangaje ko wohereje abatazi. Naho Irani ivuga ko yarangije gutabara abasare 44 b’aya mato ya peteroli.

Ibi bitero byateye impungenge abayobozi b’isi, muri iki gihe cy’umwuka mubi ugenda wiyongera mu Burasirazuba bwo hagati, by’umwihariko hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika na Irani.




Comments

gatare 14 June 2019

Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye cyane kandi biteye ubwoba: North Korea nuclear proliferation,South China Sea militarisation,Crimea annexation,Ukraine Civil war,Syria war,etc…Ikindi kibazo giteye ubwoba cyane,ni New Arms Race (Irushanwa mu gucura intwaro zikomeye) .Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ishobora kuba itari kure.