Print

Abacuruzi bo muri Uganda batangaje igihombo bamaze guhura nacyo nyuma y’amezi 3 umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ufunze Abagande bamaze guhomba akayabo k’Amamiliyari

Yanditwe na: Martin Munezero 14 June 2019 Yasuwe: 3450

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi nshingwabikorwa wa PSF-U, Gideon Badagawa, ngo Uganda yasaruraga byibuze miliyoni zisaga 200 z’Amadolari buri mwaka avuye mu bucuruzi yakoranaga n’u Rwanda binyuze ku Mupaka wa Gatuna. Iki gihugu ngo byibuze buri kwezi kikaba kinjizaga miliyoni 16 z’amadolari zivuye muri ubu bucuruzi.

“Turi guhomba business. Nubwo politiki zaba zitari guhomba, abaturage bari guhomba imirimo yabo kandi ibi bigiye kurushaho kuba bibi niba iki kibazo kititaweho,” uyu ni Badagawa.

Uyu yongeyeho ko nyuma y’ifungwa ry’uyu mupaka kuwa 28 Gashyantare, abikorera muri Uganda bari basigaye binjiza abarirwa muri miliyoni 2 z’amadolari gusa ku kwezi.

Kuwa 28 Gashyantare nibwo u Rwanda rwafunze Umupaka wa Gatuna ruvuga ko hari imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho na Uganda (One border Post)igiye kuhakorerwa. Ibi byagize ingaruka ku makamyo menshi yendaga kwinjira mu Rwanda bituma bayasaba gukoresha umupaka wa Kagitumba, urugendo rwiyongereyeho ibirometero 100.

Kuwa Mbere w’iki Cyumweru, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko uyu Mupaka wa Gatuna wafunguwe by’agateganyo mu gihe cy’ibyumweru bibiri hasuzumwa ko imirimo y’ubwubatsi yakorwaga yagenze neza ku ruhande rw’u Rwanda.

Uyu muyobozi w’urwego rw’abikorera muri Uganda we arashinja ibihugu byombi gukina politiki ingaruka zayo zikora cyane ku bikorera.

Umuyobozi w’Akanama gashinzwe ibya Business ka EAC, Stuart Mwesigwa avuga ko ifungwa ry’umupaka ryateye Uganda igihombo gikabije kuko u Rwanda rwo rwari rusanzwe ari isoko ryiza kandi ribegereye.

Uyu ati: “Gufungura andi masoko byahenda, ni ugutangira bushya kandi bitahita bikorwa ubu. Twamaze gushora menshi mu kurema isoko rishya n’u Rwanda. Kujya gutangira bushya n’andi masoko ntabwo ari igisubizo kiza kuri ubu,”

Igihugu cya Uganda kandi cyakoreshaga u Rwanda nk’irembo rigana mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bisobanuye ko abacuruzi bagomba gushaka izindi nzira ndende kandi zihenze zo kugera kuri ayo masoko.

Ibigo bitandukanye nka Roofings, Hima Cement na Uganda Brewries Ltd n’ibindi bivuga ko byagize igihombo gikomeye kubera iki kibazo. Roofings ivuga ko ihomba miliyoni 4 z’amadolari buri kwezi, Hima Cement ihomba miliyoni 3,5$, mu gihe UBL ihomba miliyari 7 z’Amashilingi buri kwezi kwezi.


Comments

uwayo Aline 14 June 2019

None abacuruzi bomurwanda bo komutavuga ayoturira?