Print

Zambia: Umudepite yakubise umugore we aramumugaza [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 June 2019 Yasuwe: 3370

Uyu mudepite uhagarariye Chifubu mu nteko,yamaze gutabwa muri yombi nyuma y’amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ukuntu yangije cyane umugore we witwa Mubanga Chikomo Ngambi.

Uyu mudepite yanenzwe na benshi ndetse asabirwa guhanwa by’intangarugero kugira ngo ihohoterwa rikorerwa abagore muri iki gihugu cya Zambia ricike.

Umuyobozi wa polisi ya Copperbelt, Charity Katanga yemeje ko uyu mudepite yatawe muri yombi ndetse agomba kugezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Gatanu cyangwa mu cyumweru gitaha.




Comments

gatare 14 June 2019

Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hapfa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.