Print

Umuraperikazi Cardi B yarahiye ko atazongera kwibagisha umubiri nyuma yo kubyimba ibirenge [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 June 2019 Yasuwe: 3837

Nyuma yo kubyara umwana we w’umukobwa yise Kulture,umuraperikazi Cardi B yahise ajya kwiyongeresha amabere kugira ngo yongere akurure abagabo dore ko yavuze ko nyuma yo kubyara uyu mwana we yayangije.

Uyu muraperikazi yatangarije abafana be kuri Twitter kuwa Gatatu w’iki cyumweru ko atazongera kwibagisha kubera ko amaze iminsi afite uburibwe ndetse n’amaguru ye yarabyimbye kubera iki gikorwa.

Yagize ati “Maze ibyumweru 2 ndakora kubera kwibagisha.Ndashaka kubabwira ko ntazongera kwibagisha na rimwe kubera uburibwe ngira.Murebe uko amaguru yanjye abyimba iyo ndi kugenda mu ndege n’igifu kirandya.

Nanga guhagarika ibitaramo kuko nkunda amafaranga.Nabaswe n’amafaranga kubera ko mpembwa neza,mpembwa amafaranga menshi cyane.Maze guhomba amamiliyoni y’amadolari kubera uburwayi buterwa no kwibagisha.”

Mu kwezi gushize ubwo Cardi B yari mu mujyi wa Memphis,yavugiye ku rubyiniro ko yasabwe kuririmba yizigama kubera uburwayi yagize nyuma yo kwibagisha amabere mu ntangiriro z’uyu mwaka.