Print

Umukobwa uvugwaho kuba ihabara rya Diamond nawe yagize icyo abivugaho[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 June 2019 Yasuwe: 7852

Uyu mukobwa yatangiye gushyirwa mu majwi yo kugenda runono umuhanzi Diamond Platnumz, nyuma yo kugaragara ahari gufatirwa amashusho y’indirimbo “Inama”kandi atari buyigaragaremo.

Ubusanzwe amakuru nyakuri kuri uyu mukobwa uzwi cyane nka Vivafabrica,avuga ko ataba muri Afurika, akaba ari nayo mapmvu hibajijwe cyane icyamukuye ibwotamasimbi akaza ahari gufatirwa ayo mashusho kandi nta ruhare rwe rukanewe mu ifatwa ryayo.

Uyu mukobwa abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko ibikomeje kuvugwa ari inkuru mpimbano igamije guharabika isura ya Diamond kugira ngo abenekinyoma bagaragaze ko n’ubwo akundana na Tanasha atigeze ahwema guhagarika ingeso y’ubushurashuzi.

Yongeye gutambutsa ubundi butumwa kuri Twitter avuga ko n’ubwo abantu bakomeje kumuhimbira kuba ihabara ya Diamond, adateze na rimwe kubayo.

Uyu mukbwa yanagaragaye ari kumwe na Fally Ipupa

Yagize ati” Ibi ndabivuga bwa nyuma, sindi ihabara rya Diamond nta nubwo nteganya kuba ryo kuko ndamwubaha ndetse ngaha Agaciro icyitwa ubushuti.Nubaha umugao wanjye wambyariye umwana rwose ibi muvuga si byo”.

Bivugwa ko uyu mukobwa ubusanzwe afite umwana umwe ndetse akaba afite n’umugabo.

Amakuru yadutse avuga ko Diamond yatangiye guca inyuma Tanasha ubu utwite inda y’uyu musore, yavugaga ko igihe Diamond yerekeje mu bihugu by’i Bulayi akenshi akunda kuba ari kumwe n’uyu mukobwa.

Ubusanzwe uyu mukobwa ni umunyakenyakazi usanzwe akora ibijyanye n’imideli.