Print

Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye yabazwaga n’urubyiruko birimo n’impamvu nyamukuru ituma akunda kwitwara mu modoka[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 June 2019 Yasuwe: 10495

Kagame yavuze ko n’ubwo ari umukuru w’ighugu, ashimishwa no kwitwara mu modoka kandi atagira ikibazo ku bagomba kumutwara iyo batabikoze.

Aganira n’uru rubyiruko rugize umuryango mpuzamahanga washinzwe n’Abanyamerika “Eisenhower Fellowships”, rwahuriye i Kigali ku wa gatanu tariki 14 Kamena 2019 yakomoje kuri bimwe na bimwe byerekeranye n’ubuzima bwe.

Perezida Kagame yagize Ati“Njya nitwara kandi nta n’ikibazo njya ngira ku muntu cyangwa ikintu (robot zitwara imodoka) cyose cyagombaga kuntwara mu modoka mu gihe batabikoze”.

Uwabajije Perezida Kagame iby’iki kibazo yifuzaga kumenya niba kwitwara mu modoka bimushimisha cyangwa ari uko gutwarwa n’abandi bimutera impungenge.

Umukuru w’Igihugu avuga ko nta mpungenge agira zo gutwarwa mu modoka, ariko ko ubuhanga n’ubumenyi buyikoze buri gihe ngo ari ibyo kwitonderwa, bikaba byatera umuntu guhora yigengesera.

Perezida Kagame yakomeje asubiza ibibazo by’urubyiruko rugize uyu muryango bijyanye n’icyo yakora kuri politiki mpuzamahanga hamwe n’imihindagurikire y’ibihe.

Avuga ko mbere yo gukurikiza amabwiriza y’abandi bayobozi b’ibihugu bikomeye, Abanyafurika ubwabo ngo bari bakwiye kwishakira ibisubizo bashingiye ku buryo babona ibibazo byabo.

Ku kijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, Perezida Kagame avuga ko ubumenyi butandukanye bukomeje gutera “abatizera kubona ko ibihe bizaza atari byiza”, ariko ko hari n’ubundi bumenyi bugaragaza ko abantu bashobora guhangana n’ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ibihe.

Avuga ko ibihugu bigize umugabane wa Afurika ubwabyo bigomba guhura, kuganira no gufatira hamwe ingamba ndetse no gusangira ubunararibonye ku buryo byahangana n’imihindagurikire y’ibihe.


Comments

paul 16 June 2019

@kimiro ,na president paul urifuza ko bakuraho garde corps se.


Kimiro 15 June 2019

Perezida Habyarimana yaritwaraga iyo yajyaga Rebero kandi nta garde corps zamubaga iruhande.