Print

Polisi yabohoje abana b’abakobwa 18 bari barashimuswe n’umuhanuzi 9 muri bo akaba yarabateye inda

Yanditwe na: Martin Munezero 15 June 2019 Yasuwe: 8119

Polisi yatangaje ko aba bangavu bari hagati y’imyaka 11 a 16 bari bamaze igihe kinini bafunzwe n’uyu mugabo dore icyenda muri bo yabateye inda z’abana bari hagati y’ukwezi kumwe n’imyaka ibiri.

Umuvugizi w’igipolisi cyo muri aka gace ,Hastings Chigalu yavuze ko “prophet Harrison Chatepa yabanje guhisha aba bakobwa mu mashyamba ya Neno aho bamuramyaga nk’Imana nyuma bakaza kujyanwa ahitwa Ntcheu.

Harrison Chatepa ni umuyobozi w’itorero” Voice of One Calling Ministry” yigeze gufungwa mu myaka itatu ishize na none aregwa guhisha abana babakobwa .

Aba bangavu n’abana babo bahise boherezwa mu murwa mukuru Lilongwe kugirango bitabwe ho mu buryo bw’ubuzima ,uyu mugabo we yaratorotse akaba atarafatwa.

Muri iyi minsi ibi bihugu biherereye mu gace kamwe na Malawi nka Zambia,Mozambic,Afurika y’Epfo hagenda habera ibntu bitnguranye rimwe bidakwiye kandi bikorwa n’abayita abakozi b’Imana urugero n’inkuru twabagejeje ho inkuru y’umugabo witwa Maybin Mbuzi watwitswe na buji yashyizweho n’umuhanuzi witwa Warlord Banda ngo ari kumwirukana mo amashitani.