Print

Reba ubwiza n’imiterere by’abanyarwandakazi 2 bari mu bakobwa 12 bageze mu cyiciro cya nyuma cya Miss Africa Philippines ribaye ku nshuro ya mbere[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 June 2019 Yasuwe: 6661


Ines Karangwa ari mu bakobwa 12 bari guhatanira ikamba rya Miss Africa Philippines 2019 rigiye kuba ku nshuro ya mbere

Bahenda Amanda uri muri aba bakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Africa Philippines yiga mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza muri Philippines mu ishami ry’ubuvuzi.

Bahenda Amanda ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Phillipines

Uyu mukobwa w’imyaka 21 ni mubyara wa Kabahenda Ricca Michaella wabaye Nyampinga w’umurage muri Miss Rwanda ya 2018, uzanahagararira u Rwanda muri Miss Heritage Global ya 2019.

Si we Munyarwandakazi wenyine uri muri iri rushanwa kuko harimo na Ines Karangwa nawe uba muri Philippines.

Irushanwa ryo gushakisha Miss Africa Philippines rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere. Bahenda na Karangwa bari mu bakobwa 12 bageze mu cyiciro cya nyuma cya Miss Africa Philippines, bambaye nimero enye n’eshanu.

Ines Karangwa nawe ari guhatanira ikamba rya Miss Africa Philippines

Iki gikorwa kigamije kwerekana ubuhanga bw’umunya-Afurika.

Ibirori byo gutora Miss Africa Philippines bizaba muri Nyakanga. Aba bakobwa bose baziyerekana mu mbyino no mu bikorwa bitandukanye bazakora buri wese yerekana umwimerere w’igihugu cye.


Comments

gatare 15 June 2019

Mu Rwanda dufite abakobwa beza cyane kurusha ibihugu byinshi byo muli Africa.Iyo ugiye hanze,barakubwira ngo:"Mu Rwanda mufite abakobwa beza cyane".Ariko ikibazo nuko Ubwiza akenshi bubateza ibibazo kuko abagabo bashaka ko baryamana.Usanga ubusambanyi bukorwa na millions nyinshi z’abantu ku isi,mu rwego rwo kwishimisha.Kuba Imana ibitubuza ntacyo bibabwiye.Nyamara bizababuza ubuzima bw’iteka muli paradizo.