Print

Mu Rwanda haravugwa Indwara idasanzwe imaze kugera mu bigo by’amashuri yisumbuye byigamo abakobwa gusa

Yanditwe na: Martin Munezero 15 June 2019 Yasuwe: 10232

Ibi bigo bivugwamo iyi ndwara ni ibigo by’abakobwa. Abanyeshuri babarirwa mu magana bamaze kugaragaza ibimenyetso byayo.

Ibyo ni ukubabara cyane mu mavi kugera ku rwego rwo kudashobora kwigenza k’ufite ubu burwayi.

Umunyamakuru wa BBC yagiye mu ishuri ryisumbuye rya NEGA mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nemba, bamubwira ko hari abanyeshuri bafite iyi ndwara.

Umuyobozi w’iri shuri Bwana Hamza Nomani yavuze ko ku banyeshuri 300 bacumbikiye, 45 muri bo bafite ubu burwayi, kugeza ubu bataramenya ubwo ari bwo.

Umwe mu bayirwaye yabwiye BBC ko yafashwe mu cyumweru gishize akajya iwabo bakamujyana kwa muganga, akagarurwa ku ishuri kuwa mbere ariko n’ubu atarakira kuko agenda ari uko abifashijwemo na bagenzi be.

Ku kigo nderabuzima cya Gashora kiri hafi y’iri shuri, umuyobozi wacyo Habimana Landouard avuga ko bataramenya igitera iyi ndwara idafite ikindi kimenyetso uretse kubabaza uyirwaye mu mavi.

Bwana Habimana ati: “Turimo turabikurikirana, urwego rw’akarere rwavuganye na minisiteri y’ubuzima kugira ngo [abarwayi] babakorere ibindi bizamini birenzeho tumenye icyaba kibitera“.

Uretse aha mu Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda, abo kuri iki kigo bavuga ko iyi ndwara yagaragaye no mu mu kigo cy’abakobwa cya Rambura mu karere ka Nyabihu, iburengerazuba.

Nta mibare rusange y’abamaze gufatwa n’iyi ndwara iratangazwa. Ministeri y’ubuzima kugeza ubu ntacyo iratangaza kuri iyi ndwara.

Kuri iki kigo cyo mu Bugesera bavuga ko bategereje itsinda ry’inzobere ziva mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda ziza gusobanura iby’ubu burwayi butamenyerewe.