Print

Nambajimana wahoze ari padiri yakoze ubukwe n’umukunzi we bagendera mu modoka z’akataraboneka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 June 2019 Yasuwe: 10214

Uyu mugabo yasezeye ku busaseridoti mu Ukuboza 2018 ubwo yari umupadiri muri Paruwasi ya Nyamasheke muri Diyosezeye ya Cyangugu.

Nambajimana n’umukunzi we basanzwe ari abakirisitu mu Itorero Angilikani,bakoze ubukwe bwarangaje benshi kubera imodoka z’akataraboneka zo mu bwoko bwa Cadillac bagenzemo.

Padiri Nambajimana yagiye gusaba umugeni ku wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2019, bucyeye bw’aho ku wa 15 Kamena 2019 ajya gusezerana imbere y’Imana na Souvenir Alphonsine mu muhango wabereye muri Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani.





Amafoto: ISIMBI


Comments

uknown 18 June 2019

Gatare, kudashaka kuba Padiri byaje mu kinyejana cya 15 nyuma ya Yezu. Ubundi mbere n’abapapa barashakaga, ubupapa bakaburaga n’abana babo nkuko abami byajyendaga.


17 June 2019

Ndasubiza Gatare.amateka uzi ninka 0,002% y’abapadiri bubashe amategeko ya kiliziya.Nta rugo ngo rubura...... Katolika n’umuryango wagutse kandi iyo umubyeyi yihaye komu rugo rwe ntamwana ugomba gutaha nyuma a sa kumi n’ebyiri hakabonekamo umwe uzi neza kona tanu zijoro igihugu kibyemera gutaha ubwo uwo mwana azajya gushaka icumbi ahandi mu gihugu ariko atari kwa se kubera ko yarenze amategeko yo mu rugo. Gira amahoro,


gatare 16 June 2019

PADIRI wasezeranye muli Anglican Church!!! Birasekeje.Ariko tujye tumenya ko Ubukwe is "a God given gift" for every body.Kuba muli Gatolika abapadiri n’abasenyeri nyamwinshi bakora icyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. Nubwo Gatolika ivuga ko Petero ari Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore. Ndetse YESU yakijije indwara Nyirabukwe wa Petero.Byisomere muli Matayo 8:14.Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances).Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi ni Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC. Nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.Mu gitabo yise “In the Closet of the Vatican”,umushakashatsi witwa Frederic Martel,yakoze anketi mu bantu 1 500 bakora cyangwa bigeze gukora muli Vatican,barimo aba Cardinals 41, abasenyeri n’abacamanza 52, ba ambasaderi ba Papa 45, abarinzi ba Papa 11 bakomoka mu Busuwisi,abapadiri 200,bamubwira ko 80% by’Abapadiri b’I Vatican baryamana n’abo bahuje igitsina.Nyamara Gatolika yigisha ko ariyo "Kiliziya yonyine itunganye".


bikote 16 June 2019

Muzaryoherwe ariko ujye wibuka ko uri umusaserdoti iteka ryose