Print

Kenya: Abapolisi 8 bapfiriye mu modoka yaturikijwe n’igisasu bivugwa ko cyatezwe mu muhanda na Al Shabab

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 June 2019 Yasuwe: 1794

Iyi modoka yari itwaye abapolisi 11, yakandagiye iki gisasu cyari gitezwe mu muhanda ihita iturika ubwo yari mu karere ka Wajir muri Kenya.

Umuyobozi wa polisi ya Kenya, Hillary Mutyambai,yasohoye yatangaje ko abo bapolisi bapfuye bari mu bikorwa byo kurinda umupaka,ariko ngo hahise hashyirwa ingabo nyinshi n’izo mu kirere.

Abayobozi ba polisi muri Kenya babwiye AFP ko bakeka ko umutwe wa Al-Shabab ariwe nyirabayazana w’iki gitero cyane ko basanzwe barwanya ubutegetsi bwa Somalia n’ibihugu bibushigikiye, harimo na Kenya.