Print

Micheal Sarpong uvugwaho gushurashura cyane yajyanye mu biruhuko n’umukobwa uzwi cyane mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 June 2019 Yasuwe: 9486

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Inyarwanda.com abitangaza,Micheal Sarpong azwiho gukunda abanyarwandakazi yajyanye na Miss Amandah mu biruhuko muri Ghana ndetse yashyize hanze ifoto bari kumwe mu ndege.

Sarpong yavuzweho gukururana n’inkumi zinyuranye mu Rwanda,asanzwe ari mu rukundo na Miss Amandah Isimbi,gusa ngo ntibashatse ko urukundo rwabo rujya hanze.

Nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Marines FC igitego 1-0, nibwo Sarpong yerekeje iwabo muri Ghana mu biruhuko ndetse ngo uru rugendo akaba yararukoranye na Miss Amandah Isimbi bajyanye muri Ghana nyuma yo kunyura muri Nigeria.

Bivugwa ko nyuma y’iminsi ibiri bagomba kumarana muri Nigeria Sarpong agomba gukomeza urugendo rwe agataha muri Ghana mu gihe Amandah nawe azaba agaruka mu mujyi wa Kigali.

Miss Amandah Isimbi umwe mu bakobwa bamaze kumenyekana cyane kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga,yabaye igisonga cya Nyampinga ubwo yigaga mu ishuri rya SFB ubu izwi nka CBE.


Sarpong yafotowe ari mu ndege imwe na Miss Amandah Isimbi


Comments

16 June 2019

Sarpong araza kurwara sida nibindi birwara bakobwa mugume mumwirohemo .


16 June 2019

Sarpong yagiye iwabo kurya abandi abeshya beshya ariko aba banyarwakazi bakwihesheje agaciro kutibwa na Sarpong ninko kuribwa ningurube pee !!