Print

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umukinnyi ukomeye w’umunyarwanda wakiniraga mu gihugu cy’u Burundi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 16 June 2019 Yasuwe: 4836

Ndizeye w’imyaka 21 y’amavuko, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu kipe ya Rayon Sports

Samuel Ndizeye si umukinnyi uzwi hano mu Rwanda, kuko yavukiye i Burundi ku babyeyi b’abanyarwanda akaba ari naho akurira. Mu mwaka ushize amakuru yavugaga ko amakipe ya APR FC na Police FC ya hano mu Rwanda amwifuza, gusa birangira nta n’imwe imusinyishije.

Ni nyuma y’uko yari amaze kwitwara neza afasha Vital’o Kwegukana igikombe cy’igihugu, bikanrangira atowe mu kipe y’umwaka mu gihugu cy’Uburundi.

Ndizeye abaye umukinnyi wa gatatu Rayon Sports imaze gusinyisha muri iyi mpeshyi, nyuma ya myugariro Iragire Said yakuye muri Mukura VS cyo kimwe n’umunya-Ghana Olokwei Commodore.

Amakuru kandi yerekeza muri iyi kipe abakinnyi barimo Bizimana Yannick wa AS Muhanga, Ciza Mugabo Hussein wa Mukura VS, Runanira Hamza wa Marines FC cyo kimwe na Nyirinkindi Saleh na we ukinira Mukura VS.


Comments

Mudogo 17 June 2019

ibi ni sawa kuko ikipe izasohokera igihugu bisaba ko iba ikomeye impande zose kandi ifite abakinnyi bahagije kuko imikino ya CAF isigaye iba yegeranye cyane kandi ikipe zikina na za championa ziwabo.nibintu byo gutegura kare kandi neza.