Print

Cristiano Ronaldo na bagenzi be bamaze kumenya umutoza bazakorana mu mwaka w’imikino utaha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 June 2019 Yasuwe: 3069

Umutoza Maurizo Sarri wari umaze umwaka umwe muri 3 yari yarasinye mu ikipe ya Chelsea FC,yamaze gusinyira ikipe ya Juventus amasezerano y’imyaka 3 mu ikipe ya Juventus.

Sarri utarakunzwe n’abafana ba Chelsea FC,mu mezi 11 yari ayimazemo yayifashije kugaruka mu mikino ya UEFA Champions League ndetse ayihesha igikombe cya UEFA Europa League banyagiye Arsenal ibitego 4-1.

Uyu mutoza yemerewe kwerekeza muri Juventus nyuma y’aho yishyuye Chelsea miliyoni 7 z’amapawundi igura amasezerano y’imyaka 2 yari asigaranye.

Maurizio Sarri w’imyaka 60 yasabye ubuyobozi bwa Chelsea kwigendera nyuma yo gutwara Europa League cyane ko ngo yifuzaga kwegera umuryango we.

Umuyobozi wa Chelsea, Marina Granovskaia yavuze ko Sarri yababwiye ko yifuzaga kuba hafi y’ababyeyi be bageze mu za bukuru ndetse n’umuryango we muri rusange ndetse amushimira ibyo yabagejejeho.



Juventus yamaze kwemeza ko Maurizio Sarri ariwe uzayibera umutoza umwaka utaha