Print

Manzi Thierry yavuze byinshi ku kibazo cy’agahimbazamusyi katumye banga gukora umwiherero wa Marines FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 June 2019 Yasuwe: 4032

Manzi Thierry watsinze igitego muri 2-1 batsinze Marines FC,yabwiye abanyamakuru ko we na bagenzi be banze kwitabira umwiherero wa nyuma wo kwitegura umukino wo kwishyura na Marines FC kubera ikibazo cy’agahimbazamusyi batahawe,ubuyobozi bubasezeranya ko baza kugikemura vuba, babona kuwujyamo

Yagize ati “Nibyo koko twabanje kwanga kwitabira umwiherero kubera ko bataduhaye agahimbazamusyi kacu.Niyo mpamvu mu mukino byatugoye kuko hari akantu kaburaga mu mutwe ariyo mpamvu Marines FC yatugoye gusa ikipe nkuru aba ari nkuru twagarutse twitwara neza.Ntabwo agahimbazamusyi kabonetse ariko ibiganiro twagiranye n’ubuyobozi ni byiza.

Imyaka 20 ishize cyangwa 30 ishize ibyo ni ibintu birangwa muri Rayon Sports ariko icyo navuga ni ibintu biba bigomba guhindukaBibaho ariko ntabwo aba ari byiza ku bakinnyi no ku bayobozi.Hakwiriye gushakwa igisubizo cyabyo.”

Biravugwa ko abakinnyi bishyuza ubuyobozi bwa Rayon Sports agahimbazamusyi k’ibihumbi 75 FRW baberewemo ndetse ngo n’agahimbazamusyi k’ibihumbi 500 FRW bemerewe kugira ngo batware shampiyona kataraboneka aho babwiwe ko kazava ku mafaranga ya AZAM.

Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Kakule Mugheni Fabrice,bise abayobozi ababeshyi [Escrocs] nyuma yo kudahabwa aka gahimbazamusyi.

Ikibabaza abakinnyi ba Rayon Sports ni uko badahabwa agahimbazasyi kabo kandi buri munsi bari kubona ikipe iri gusinyisha abakinnyi bashya ndetse bagahabwa akayabo.


Comments

King 17 June 2019

nibagabanye ivogonyo ubuse abakozi bose bahagaritse akazi ngo nuko batarahembwa agahimbaza mushyi byagenda gute, ubuyobozi buri gucuranwa abakinnyi kw’isoko naryo riba rigoye hanzaha, bo nibagumye batsinde prime ziyongere bazazibahere rimwe,kuko muri management ureba ikihutirwa kurusha ikindi, umushahara niwo wibanze prime ikaza nyuma. ubuse ko numva hari abashaka kujya gukina hanze bo baziko ibyaho ari automatic hari maho umara amezi 4 nta prime kandi usabwa kugumya gitsinda nogukora cyane kugirango ukomeze kubona umwanya uhoraho mukibuga.bazabaze abakina kenya, tzd RDC babahe amakuru y’impamo.


froduard 17 June 2019

manzi ubwontatangiye kugandisha
abakinnyi.