Print

Umwana w’umukobwa w’imyaka 4 yakuwe mu musarane nyuma yo gusambanywa n’abagabo babiri

Yanditwe na: Martin Munezero 17 June 2019 Yasuwe: 4305

Uyu mwana kuri ubu uri kwitabwaho n’ abaganga bo mu bitaro bya gisirikare bya Bombo yashimuswe n’ abagabo babiri baramusambanya barangije bamuta muri uwo musarane wa metero zirenga 6.

Magingo aya uyu mwana aracyavurirwa mu gice cyagenewe kwita ku barwayi b’ indembe (Intensive care unit). Ntabwo arashobora kongera kureba kuko amaso ye yangiritse.

Tariki 8 Kamena 2019 ubwo nyina Sylvia Nabirye yari yitabiriye inama ya SACCO y’ umudugudu yabereye ku irushuri ribanza rya Sambwe Orthodox nibwo uyu mwana yaburiwe irengero.

Abashimuse uyu mwana bamukuye hanze y’ ishuri iyi nama yaberagamo bamujyana ahantu hatazwi bituma abura nk’ uko byatangaje na nyina Nabirye.

Yagize ati “Twashakiye mu mashuri yose turamubura. Abaturage bo mu mudugudu baradufasha dushakira mu bihuru biri hafi aho umukobwa turamuheba. Ku cyumweru no ku wa Mbere twarakomeje turamushakisha ariko ntitwamubona”.

Tariki 11 Kamena nibwo umukobwa wiga ku ishuri ribanza rya Sambwe Orthodox yagiye mu musarane yumva umwana uri munsi ye asaba ubufasha.

Rebecca Ayeta, Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu karere ka Luweero yavuze ko abaturage bakuye uyu mwana w’ umukobwa mu musarane ananiwe cyane.

Polisi ikorera mu karere ka Loweero ivuga ko iri gushaka aho umwana yarari mbere y’ uko atabwa mu musarane.

Ibizami byo kwa muganga byagaragaje ko akarangabusugi k’ uyu mwana w’ umukobwa kangiritse.

Muri iyi minsi icyaha cyo gusambanya abana gikomeje gufata indi ntera muri Uganda. Polisi ya Uganda yataye muri yombi abagabo babiri babonanywe umwana w’ umukobwa bamutwaye kuri moto.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya polisi y’ akarere ka Loweero, bakurikiranyweho gushimuta, kugerageza kwica no gusambanya umwana.