Print

Ba banyeshuli b’abakobwa barwaye indwara y’’amayobera mu mavi batangiye kuvuzwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 June 2019 Yasuwe: 2962

MINEDUC yatangarije ku rubuga rwayo rwa Twitter ko irimo gukurikiranira hafi iki kibazo ku bufatanye na MINISANTE n’izindi nzego nyuma y’aho ibinyamakuru byinshi mu Rwanda bitabarije aba bana b’abakobwa batari gushobora kugenda.

Kugeza ubu iyi ndwara ifitwe n’aba banyeshuri bo kuri ibi bigo bibiri by’abakobwa mu Rwanda ntabwo iramenyekana cyane ko ibimenyetso byari ari ukubabara cyane mu mavi kugera ku rwego rwo kudashobora kwigenza.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko umuyobozi w’ishuri ryo NEGA mu Bugesera yabatangarije ko abanyeshuri bafite iyi ndwara bajyanywe ku bitaro bya Nyamata kugira ngo bapimwe kandi bakurikiranwe n’inzobere zo ku bitaro bya gisirikare by’u Rwanda.

Umuyobozi w’iri shuri, kuwa gatanu w’icyumweru gishize yabwiye BBC ko ku banyeshuri 300 bacumbikiye 24 muri bo bafite ubu burwayi, kugeza ubu bataramenya ubwo ari bwo.


Comments

mahoro 19 June 2019

Iteye ubwoba nibatabare. Ariko niba ari imirire mibi birababaje cyane. Hari amashuri amwe akora ubucuruzi kurusha uko barera rwose bashake aho bipfira bahakosore.


Nana 17 June 2019

Mwiriwe, iyi ndwara ntabwo iri mu bigo byamashuri gusa kuko no mubaturage irimo, ahubwo Minisante nikore ubushakashatsi imenye ikiri kuyitera. Murakoze