Print

Umusore yafashwe ari kuroga ababyeyi be bamubujije gukina imikino yo kuri telefoni yamubase

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 June 2019 Yasuwe: 2615

Uyu musore yavuye mu kabari yasinze niko gufata telefoni ye atangira gukina imikino yo kuri telefoni yazamuye ijwi ryazo bituma ababyeyi be Babura ibitotsi kubera urusaku rwe ariyo mpamvu bahise bajya gufunga akamashini gatanga internet ngo ayibure abareke basinzire.

Umugabo washyingiranywe na nyina witwa Chakri Khamruang w’imyaka 52 niwe wafashe umwanzuro wo kujya kumufungira internet biramurakaza ndetse ashaka no kumukubita anamenagura ibirahuri by’amadirisha.

Mu gitondo cya kare nibwo nyina wa Sak, Suban Duanjan w’imyaka 51yagiye kuvoma amazi yo guteka umuceri ageze ku kigega bavumoho asangamo uburozi butandukanye niko guhita ahamagara polisi.

Uyu mubyeyi wari ufite ubwoba bwinshi yatangaje ko yababajwe cyane n’uko umwana yibyariye ariwe wari ugiye kumwiyicira amuhoye ubusa.

Yagize ati “Nabonye uyu muhungu wanjye agiye hanze saa munani z’ijoro ashyira ibintu mu kigega saa munani z’ijoro.Namubajije ibyo avuye gukora ntiyansubiza ahubwo yisubirira kuryama.ntabwo nari nzi ko yakora ibintu nka biriya.

Arakazwa n’ubusa ndetse twagerageje kumufasha guhangana n’uburakari bwe ariko kuri iyi nshuro birakabije.Twasabye polisi kujya kumuvuza kubera ubu burwayi kuko ntitwashobora gukomeza kubana nawe, adutera ubwoba.”




Umusore witwa Sak yafashwe ari kuroga ababyeyi be abahora ko bamuzimirije internet