Print

Gafotozi yaciye ibintu ku isi kubera amafoto yafashe uruziramire ruri kumira ingona nini cyane [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 June 2019 Yasuwe: 9853

Uyu gafotozi wari wibereye mu bwato buto ari gutembera,yaguye kuri iyi ntambara ikomeye y’uruziramire rwageragezaga kumira ingona niko gufata amafoto karahava.
Uru ruziramire [Pyathon] rwa kabiri mu bunini mu gihugu cya Australia rwafatishije iyi ngoni umurizo warwo ku gice cy’inyuma rurayikanda mpaka ruyimize.

Uru ruyoka runini ntabwo rwakanzwe n’umubiri w’iyi ngona wari ufite amahwa rwayimize yose muri aka gashya kabereye ahitwa Mount Isa muri Queensland.

Amafoto y’iyi ntambara y’ingona n’uruziramire yavugishije benshi nyuma yo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga gusa benshi icyo bibazaga n’ukuntu uyu gafotozi yahaze amagara ye akajya gutemberera muri aka gace karimo ibi binyamaswa by’inkazi.