Print

Radamel Falcao yihanije abafana bakomeje kwibasira Messi nyuma yo gutsindwa na Colombia

Yanditwe na: Martin Munezero 17 June 2019 Yasuwe: 2399

Abatemera Messi bongeye kumwibasira ubwo ikipe y’igihugu cye yatsindwaga na Colombia ibitego 2-0 ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, mu mukino wa mbere w’itsinda mu irushanwa rya Copa America.

Ku bwa Falcao, ngo kuba Messi akunze kwibasirwa n’abamurwanya ari igiciro cy’uko ari umukinnyi wa mbere ku isi.

Ati” Iyo Messi atsinze igitego, baravuga ko kuki atatsinze bibiri. Iyo yatanze umupira wavuyemo igitego, baravuga ngo ni kuki atatanze myinshi. Iyo yakinnye neza, bavuga ko ba myugariro yari ahanganye na bo ari abaswa. Iyo atsinze Coup-Franc, bavuga ko urukuta rwari rupanzwe nabi. Iyo Argentine yatsinzwe, biba ikosa rya Messi. Gusa byose ni ikiguzi wishyura iyo uri umukinnyi wa mbere ku isi “.

Ubwo Argentine yari imaze gutsindwa na Colombia, Lionel Messi we yatangaje ko n’ubwo batatangiye neza nk’uko batari babyiteze, bidakwiye ko babitindaho ko ahubwo we na bagenzi be bagomba kubura amaso bakita ku mikino iri imbere ibategereje.