Print

Mohammed Morsi wahiritswe ku butegetsi bwa Misiri yapfiriye mu rukiko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 June 2019 Yasuwe: 2842

Televiziyo ya Leta ya Misiri yatangaje ko Mohamed Morsi, wigeze kuba perezida wa Misiri, yitabye imana ari mu rukiko kuri uyu wa mbere.

Yavuze ko Morsi wari ufite 67, yaguye mu rukiko aho yaburanaga ibirego by’ubutasi, ahita yitaba Imana.

Yatowe kuba perezida mu mwaka wa 2012 ubwo yari umuyobozi w’ishyaka rya Muslim Brotherhood,ahirikwa n’igisirikare umwaka wakuriyeho.

Mohamed Morsi waregwagwa ibyaha binyuranye na leta iri k’ubutegetsi mu Misiri birimo kugira uruhare mu itoroka ry’imfungwa no kumena amabanga ya Leta, muri 2015 yari yakatiwe igihano cy’urupfu aza kurokorwa n’amadini n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yashinje ubutegetsi bwa Misiri kwifashisha ubucamanza ngo bwice Morsu n’abambari be.