Print

Umuraperi Young Grace uri hafi kubyara yakorewe ibirori bya Baby Shower[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 June 2019 Yasuwe: 5535

bi birori byabereye i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Kamena 2019, hakaba hari hakoraniye abakobwa n’abagore b’inshuti za hafi z’uyu muhanzikazi cyane ko abatumiwe bose ari inshuti ze za hafi. Muri ibi birori mama wa Young Grace nawe yari yavuye i Rubavu aho asanzwe atuye yaje mu birori by’umwana we.

Inkuru yo gutwita kwa Young Grace yatangiye kumenyekana muri Werurwe 2019 aho uyu mukobwa yemereye Inyarwanda ko atwite ndetse yiteguye kwibaruka imfura ye yamaze no guha akazina ka Diamante.Young Grace yemereye umunyamakuru ko atwite inda nkuru akaba yarayitewe n’umusore bamaze igihe bakundana Rwabuhihi Hubert [Piqué].