Print

Bashunga Abouba nawe yatandukanye n’ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 June 2019 Yasuwe: 2954

Nkuko yabitangarije ikinyamakuru Rwanda Magazine kiba hafi cyane ya Rayon Sports,Bashunga yavuze ko yamaze gusaba ubuyobozi ko bwamureka akigendera ndetse ngo nabo bahise bemera kumurekura nubwo yari asigaranye amasezerano y’umwaka.

Bashunga yagize ati “ Nari nsigaje umwaka umwe ariko namaze kumvikana na Rayon Sports, barandeka , banyemerera ko nagenda. Ndabashimira cyane kuko ni ikipe yamfashe nk’umwana mu rugo kandi mpora mbizirikana, nanayifuriza amahirwe masa mu marushanwa ari imbere.

Ndashimira cyane Perezida Muvunyi na komite ye kuko nibo bangaruye muri Rayon Sports. Kuva ngarutse hari byinshi twagezeho kandi tubasha no gukora amateka yo kugera muri 1/4 cya Confederation Cup. Ni amateka mpora nzirikana. Ndashimira kandi n’abafana ba Rayon Sports kuba baratubaye inyuma muri iki gihe cyose nabasaba gukomeza kuba hafi ikipe.”

Benshi mu bafana ba Rayon Sports bakunda cyane umunyezamu Bashunga kubera ukuntu muri Nyakanga 2018 yiyemeje kuva mu ikipe ya Bandari FC akagaruka muri Rayon Sports kuyifasha nyuma y’aho yari isigaranye umunyezamu Kassim cyane ko Bakame yari yahagaritswe.Bashunga yafashije Rayon Sports kugera muri ¼ mu marushanwa ya Total CAF Confederation Cup.

Biravugwa ko Bashunga Abouba wageze muri Rayon Sports muri 2015 avuye muri Gicumbi FC, agiye kwerekeza muri Zambia mu ikipe ya Mufulira Wanderers.


Comments

Kiki 18 June 2019

tukwifurije amahirwe masa aho werekeje!! ugiye neza ureke babandi batazi gushima uwabakamiye bagenda bavuga ngo rayon mumyaka 30 ntirahinduka.ubu uko ibayeho buriwese arabibona nutagira amaso arabyumva,kandi ibyiza kurushaho birimbere.