Print

Amerika yiyemeje kongera ingabo mu kigobe cya Oman kugira ngo ibashe guhangana na Iran

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 June 2019 Yasuwe: 1898

Patrick Shanahan, Minisitiri w’ingabo w’agateganyo w’Amerika, avuga ko kohereza abo basirikare ari igisubizo ku cyo yise "imyitwarire y’ubushotoranyi" y’ingabo za Irani.

Igisirikare cy’Amerika kirwanira mu mazi cyanatangaje amafoto mashya kivuga ko agaragaza birushijeho ko Irani ari yo yari inyuma y’ibitero ku bwato butwaye ibikomoka kuri peteroli mu kigobe cya Oman.

Kohereza abasirikare bandi b’Amerika mu burasirazuba bwo hagati byatangajwe na Bwana Shanahan ku mugoroba w’ejo ku wa mbere.

Yagize ati "Amerika ntishaka kurwana na Irani ariko icyemezo cyo kohereza izindi ngabo cyafashwe mu kubungabunga umutekano n’imibereho myiza y’abasirikare bacu bakorera mu karere barinda inyungu z’igihugu cyacu".

Nta makuru yatanzwe y’ahantu nyirizina abo basirikare b’inyongera b’Amerika bazashinga ibirindiro.

Ku munsi w’ejo ku wa mbere, Irani yatangaje ko itazongera gukurikiza bimwe mu bikubiye mu masezerano yo mu mwaka wa 2015 ajyanye no kugabanya ibikorwa byayo bya nikleyeri.

Irani yavuze ko ku itariki ya 27 y’uku kwezi kwa gatandatu izarenga ku kigero ntarengwa yari yemeranyijweho n’ibihugu by’amahanga.

Inkuru ya BBC